RFL
Kigali

Yamaze kubona Label! Ibyo wamenya kuri DN, impano nshya mu muziki Nyarwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/10/2024 11:25
0


Umuziki w'u Rwanda wungutse impano nshya, umusore w'imyaka 19 witwa Nyiringango Denis ukoresha DN nk'izina ry'ubuhanzi. DN washyize hanze indirimbo nshya, yamaze no gusinyishwa na Label yitwa I.Music yashinzwe na Ishimwe Jean Aime wamamaye nka No Brainer.



Uko bukeye n'uko bwije niko umuziki Nyarwanda wunguka impano nshya. Nyiringango Denis wahisemo kwiyita DN yinjiranye mu muziki indirimbo y'urukundo yise 'This Love.'

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na nyiri I.Music yamaze gusinyisha uyu muhanzi, Ishimwe Jean Aime uzwi cyane nka No Brainer kuri X [Twiiter], yatangaje ko umubyeyi wa DN ari we wamwegereye akamusaba kumufashiriza umwana ariko kandi akamwihangangiriza kutazamushora mu mico mibi.

Ishimwe yagize ati: "Papa we niwe waje kunyisabira kumufashiriza umwana, ansaba ko uko amumpaye ari ko nzamumusubiza. Yarambwiye ngo 'muguhaye atanywa amayoga cyangwa itabi, uzamunsubize uko muguhaye'."

Yasobanuye ko DN w'imyaka 19 y'amavuko atari ubwa mbere akoze indirimbo nubwo aribwo yinjiye ku mugaragaro mu muziki. Kugeza ubu, rubuga rwa YouTube hagaragaraho indi ndirimbo uyu muhanzi yakoze mu myaka itatu ishize yise 'Djolo.'

Akomoza ku mikoranire ye n'uyu muhanzi, Ishimwe yagize ati: "Ninjye dukorana, namufashije kumwereka ikibuga, amajwi akorwa na Fanta, noneho amashusho atunganwa na Sammy Switch."

Yavuze ko abona ari umuhanzi w'umuhanga uzagera kure by'umwihariko mu njyana ya R&B na Pop. 

Ubwo yamumurikiraga abanyarwanda mu minsi ishize abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: "Nejejwe no kubamenyesha ko Nyirangango Denis, umuhanzi udasanzwe wa R&B na Pop, yinjiye muri 'management' yacu ya I.Music." 

DN aracyari ku ntebe y'ishuri, akaba yiga i Masoro muri Kaminuza ya ALU (African Leadership University). 


Umuhanzi DN yinjiye byemewe mu muziki Nyarwanda

Yamaze gusinya amasezerano na Label yitwa I.Music

Se umubyara amwifuriza kutijandika mu ngeso mbi nubwo atangiye urugendo rwa gihanzi

">Kanda hano urebe indirimbo 'This Love' ya DN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND